Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge y’akarere ka Bugesera basabwe kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa.
Abo bayobozi b’inzego z’ibanze bagera ku 180 babisabwe ku itariki 29 Kanama mu nama bagiranye n’Ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano, ikaba yarabereye mu kagari ka Nyamata-Ville, ho mu murenge wa Nyamata.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’aka karere, Emmanuel Nsanzumuhire yabwiye abo bayobozi kujya bandika neza imyirondoro y’abantu bari mu bice bayobora batahabarizwa kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.
Yagize ati:"Iyo imyirondoro yabo y’umwimerere izwi bifasha mu kumukurikirana iyo asize akoze ibinyuranije n’amategeko, naho iyo itazwi, kumufata biragorana."
Nsanzumuhire yakomeje ababwira ati:" Inzego zose z’ubuyobozi ziruzuzanya kandi zisenyera umugozi umwe kuko zose zigamije ineza y’igihugu n’abagituye. Mukomeze gufatanya n’izindi nzego guharanira iterambere ry’abaturarwanda n’umutekano wabo."
Yabasabye kandi gukangurira abo bayobora kwitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngaruka kwezi, kurengera ibidukikije, no gutangira ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle de santé) ku gihe.
Uyobora Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Albert Mpumuro yabwiye abo bayobozi b’inzego z’ibanze ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’ibindi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi, Chief Waragi, n’ibindi…. maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Yabasabye kandi kugenzura ko amarondo akorwa neza, gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi batanga amakuru y’abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora kugira ngo gikumirwe.
SP Mpumuro yakomeje agira ati:" Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Guhanahana amakuru ku gihe n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi ni ingenzi mu gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."
Yababwiye kandi ati:"Mujye musobanurira abo muyobora ko ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu. Mujye kandi mubabwira ko bitera ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa. landing ubinyoye ntacya yikorera"
Yashimye abo bayobozi ku ruhare rwabo mu kubumbatira no gusigasira umutekano, ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Kinyarwanda
English











