Mu kigo cy’amashuri cya Apebu nyamata giherereye mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kamena, hateraniye inama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu karere ka Bugesera baboneraho umwanya wo gutumira umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri ako karere Assistant Inspector of police (AIP) Cyprien Uwitonze kugirango abagezeho uruhare aba bayobozi bafite mu gufatanya na Polisi kwigisha abana barera gukumira no kurwanya ibyaha.
AIP Uwitonze yasobanuriye aba bayobozi uruhare rwabo mu guhashya ibyaha, ababwira ko bakwiye gushishikariza abana barera kwibumbira mu matsinda (Clubs) yo gukumira no kurwanya ibyaha.
Yakomeje ababwira ko kugirango abantu babe mu gihugu bafite umutekano, bitareba Polisi gusa, ahubwo abaturage nabo bagomba kubigiramo uruhare kuko bigomba ubufatanye bwa polisi n’abaturage.
Ibi bikaba bisaba gukorera hamwe hagati ya polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha bitaraba no gukemura ibibazo kubera ko abaturage baba batanze amakuru hakiri kare. AIP Uwitonze yakomeje abwira aba bayobozi ko muri iyi minsi bigaragara ko urubyiruko arirwo rwishora mu byaha birimo urugomo no kunywa ibiyobyabwenge, abarezi n’abayobozi barwo bakaba bagomba kubagira inama no kubarinda cyane cyane babakangurira kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha, bagatuma buri gihe birinda kwishora mu bikorwa bibujijwe n’ amategeko.
Yakomeje ababwira ko aya matsinda uretse gufasha polisi kugabanya ibyaha, abanyeshuri bayabamo babera abandi intangarugero, bakaba batangira amakuru ku gihe ya bagenzi babo bashobora kuba bishora mu biyobyabwenge.
Nyuma y’inama, Cephas Onyango ushinzwe kwigisha abarimu uburyo bwo kwigisha mu karere ka Bugesera, yavuze ko yashimishijwe no kubona polisi iza gukangurira abayobozi b’ibigo gushishikariza abanyeshuri gushinga no gukorera mu matsinda yo kurwanya ibyaha.
Uwari uhagarariye ikigo Rafiki Foundation Sam Asiimwe yavuze ko ubufatanye hagati ya polisi n’ abaturage ari ngombwa kuko hataboneka abapolisi bakorera kuri buri rugo rw’umunyarwanda, aboneraho umwanya wo gusaba abayobozi bagenzi be gushyiraho amatsinda yo gukumira no kuwanya ibyaha mu bigo byabo, kugirango barinde abana barera kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Kinyarwanda
English











