Abavuga rikumvikana 70 bo mu murenge wa Ruhuha, mu karere ka Bugesera; ku itariki 22 z’uku kwezi basabwe gukangurira abaturanyi babo kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose nk’umusanzu wabo mu kwimakaza ituze n’umutekano mu muryango nyarwanda.
Ubu butumwa babuherewe mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Umulisa Marie Claire.
AIP Uwitonze yababwiye ko nyirabayazana w’amakimbirane mu miryango ari ubujiji, gucana inyuma, kunywa ibiyobyabwenge, kutita cyangwa kutuzuza inshingano ku bashakanye, gusesagura umutungo, ubusinzi, n’ubuharike; bityo abasaba gukangurira abandi kubyirinda.
Yakomoje ku ngaruka zayo agira ati," Iyo amakimbirane adakemuwe mu maguru mashya; hari ubwo avamo kwihanira; ku buryo bamwe bagera n’aho bavutsa abandi ubuzima. Ukutumvikana ku kintu runaka ntibikwiye kuba intandaro y’amakimbirane. Abafitanye ibibazo bagomba kugana inzego zibishinzwe zikabakiranura aho kubyikemuza ibindi."
Yagize kandi ati,"Umuryango urangwamo amakimbirane ntushobora gutera imbere bitewe n’uko abawugize baba bashihurana aho kujya inama ku iterambere ryawo . Abantu bakwiye rero kuyirinda."
AIP Uwitonze yasabye kandi abo bavuga rikumvikana gukangurira abaturanyi babo kutishora mu biyobyabwenge bababwira ingaruka zabyo zirimo kubatera uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero no gukora ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ubujura.
Yagize na none ati,"Mujye kandi mubabwira ko ibiyobyabwenge bitera igihombo gikomeye ababigura n’ababicuruza kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ababifatanwe bagafungwa; ndetse bagacibwa ihazabu; bityo mubagire inama yo kwirinda kubyishoramo."
Yababwiye ko Umugoroba w’ababyeyi ari urubuga rwiza rwo gukemuriramo ibibazo abantu bafitanye; hanyuma abasaba gushishikariza abaturanyi babo kujya bawitabira bababwira ko utareba gusa abagore cyangwa abafite ubushobozi buke; ahubwo ko ufitiye akamaro ibyiciro byose by’abantu."
Mu ijambo rye, Umulisa yasabye abo bavuga rikumvikana gushishikariza abandi kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage zirimo gutangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, isuku n’isukura no kubungabunga ibidukikije.
Umwe muri bo witwa Gahigi Prosper yagize ati," Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingirakamaro kubera ko cyatumye ndushaho gusobanukirwa uruhare rwacu nk’Abavuga rikumvikana mu gukumira amakimbirane n’ibyaha muri rusange."
Yijeje Polisi ubufatanye mu gukangurira abaturanyi be kwirinda ibyabatera gushyamirana.
Kinyarwanda
English











