Trending Now

Bugesera: Abatwara abagenzi kuri moto bibukijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda Polisi ikora hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’icyumweru dushoje  yaganirije abakora umurimo wo gutwara abantu ku magare na moto  mukarere ka Bugesera hagamijwe kureba uko impanuka za kumirwa barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ibi biganiro byahawe   abamotari bagera  kuri 200 bakorera muri koperative  Taxi moto ikizere bitangwa  na Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire umuyobozi wa Polisi muri aka karere arikumwe na Sebatware Magellan,ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera.

SP Bahire yasabye abatwara abantu bakoresheje amagare na moto kurushaho kunoza umwuga wabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka.

yagizeati: ’’ impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya  umutekano kuko zikomeje gutwara  ubuzima bwa benshi, mu kwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira  ibyanyu.’’

SP Bahire yasabye kandi abamotari  kwurwanya abakora nabi umwuga wabo batwara  ibintu bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi na kanyanga.

Yagize ati:’’ Hari bagenzi banyu  bakunze gufatwa batwaye ibicuruzwa bitemewe ndetse birimo n’ibiyobyabwenge,Mukwiye kubarwanya  mutanga amakuru  ku nzego z’umutekano zibegereye kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu .’’

SP Bahire asoza asaba abamotari kujya basuzuma ko moto zabo zimeze neza kandi zujuje ibyangombwa mbere yo kujya mu muhanda.

Sebatware Magellan ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera yasabye abamotari kugira uruhare mu kubunga bunga umutekano birinda gukorera mukajagari.

Yagize ati :’’ Hari bamwe muri bagenzi banyu batagira koperative babarirwamo ugasanga bakorera mu kajagari ibi bikaba bishobora kuba intandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano kuko mugihe bakoze ibyaha bigorana kubakurikirana.’’

Uyu muyobozi asoza asaba abamotari gukora akazi kabo cyinyamwuga bagamije kwiteza imbere.

Harerimana Jean Damascene uyobora Koperative taxi moto ikizere yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora cyinyamwuga, yashoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda banatangira amakuru kugihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.