Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 200 bakorera hirya no hino mu karere ka Bugesera bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko abagenga kugira ngo birinde icyatuma bakora cyangwa bateza impanuka.
Aba banyamuryango ba Cooperative de Taxi Motos de Bugesera (COTAMOBU) n’Icyizere - Dufatanye bahawe ubu butumwa ku itariki 22 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ntaburana. Iyo nama yabereye mu kagari ka Nyamata Ville, mu murenge wa Nyamata.
CIP Ntaburana yababwiye ko mu bitera bamwe muri bo gukora cyangwa guteza impanuka harimo gutwara moto ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko, gukoresha telefone igendanwa batwaye icyo kinyabiziga, gutwara abagenzi barenze umwe, kugitwara basinze cyangwa bananiwe, no gutambuka ku bindi binyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati,"Igihe mutwaye abagenzi, mujye mwibuka ko hari abandi bakoresha inzira nyabagendwa; bityo mwirinde icyateza impanuka. Nimubyubahiriza, muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda."
Yakomeje agira ati,"Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange. Mugomba kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda n’uburenganzira bw’abanyamaguru. Murasabwa kandi kwirinda uburangare kuko bushobora gutuma mukora impanuka."
CIP Ntaburana yasabye kandi abo batwara abagenzi kuri moto kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe na Polisi ndetse n’undi wese ubifitiye ububasha, kwambara ingofero yabugenewe (Kasike), kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa COTAMOBU, Havugimana Eugene yabwiye bagenzi be ati,"Ndahamya ko twese twemeranya ko iyi mirimo idutunze, ikanadutungira imiryango tuyikora nta nkomyi kubera ko igihugu gifite umutekano usesuye. Turasabwa kugira uruhare mu kurwanya icyawuhungabanya cyose aho kiva kikagera dutanga ku gihe amakuru atuma gitahurwa no gukumirwa."
Yagize kandi ati,"Kutagira amakenga bishobora gutuma dutwara abagiye gukora ibyaha bitandukanye cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Tugomba kurangwa n’ubushishozi kugira ngo twirinde kubafasha kugera ku migambi yabo. Na none igihe tubonanye umuntu ibintu bitemewe n’amategeko dukwiye kubimenyesha Polisi vuba."
Kinyarwanda
English










