Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi bagera kuri 500 bo mu karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative yabo yitwa COTRAVENYA basabwe kurangwa n’imikorere myiza mu kazi kabo, bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye aho batuye n’aho bakorera no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki ya 16 Nyakanga, mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Bugesera, Inspector of Police (IP) Jeannine Nyiramugisha.

Ubwo yaganiraga na bo, yabagejejeho ibyiza n’akamaro k’ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose (community policing) mu gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Yabasabye kujya batanga amakuru y’uwo babona cyangwa bakeka ushobora gukora icyaha kugira ngo habeho gukumira.

IP Nyiramugisha kandi yanabibukije ko ari ngombwa kubahiriza amategeko y'umuhanda, bakajya bagendera ahagenewe amagare, ndetse bakambara umwenda ubaranga kugira ngo birinde  guteza impanuka kuko  zikomeretsa abatari bake abandi bakahatakariza ubuzima.

Yagize ati, "Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa gusa ni ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ryawo. Kubera ko umwuga wanyu muwukorera ku mihanda, musabwa kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo mudakora cyangwa ngo muteze impanuka".

IP Nyiramugisha yabakanguriye kandi kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare,umuvuduko ukabije, gutwara igare basinze, kandi bagashyira itara ku magare.

Yabakanguriye kandi kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi, kuko, uretse kuba bitemewe ubwabyo, bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, no gusambanya abana.

Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bantu batwaye ndetse n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe,  mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Yanabakanguriye kandi kugira isuku ku mubiri, ku myambaro yabo ndetse n’iy’ibinyabiziga byabo.

Umuyobozi wa koperative COTRAVENYA y’abanyonzi bakorera mu karere ka Bugesera Nizeyimana Janvier, yagize ati,"Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kuvugurura imikorere yacu, bityo, turusheho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha."

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama, maze abwira bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa. Abitabiriye inama bahawe umwanya babaza ibibazo barasubizwa.