Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kubaha amategeko y’umuhanda

Abatwara abagenzi ku magare 600 bo mu karere ka Bugesera bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda bazirikana kubahiriza amategeko yose agenga uburyo bw’imikoreshereze y’umuhanda.

Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 10 Ugushyingo 2015 mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere.

Muri iyi nama, abayitabiriye bagejejweho kandi ubutumwa bwo kurwanya ibindi byaha bahanahana amakuru ku babikekwaho bityo kugira ngo bafatwe.

Assistant Inspector of Police, Uwitonze Cyprien, uyobora ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage mu karere ka Bugesera, byo gukumira ibyaha, yabasobanuriye ko kugira ngo umutekano wo mu muhanda ubashe kugerwaho ko bagomba kubigiramo uruhare birinda gukora amakosa ayo ari yo yose ndetse bakanihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abarenga ku mategeko y’umuhanda.

Yakomeje kandi abagaragariza ko umutekano wo mu muhanda ubareba ubwabo kuko iyo hari ubuze ubuzima mu mpanuka yo mu muhanda, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange biba bihombye.

Ntirushwamaboko Thomas, umwe mu bari bitabiriye iyi nama yagize ati: “Bamwe muri twe bafite ingeso mbi yo kugenda nabi mu muhanda ndetse abandi usanga rwose badaterwa ubwoba no gutwara abanyabyaha kuri moto mu gihe baba bazi ko abo bantu batwaye bagiye gukora ibyaha birimo gutwara urumogi, ubujura n’ibindi.

Tugomba kurwanya bene izi ngeso kuko umunyonzi mwiza wiyubashye ndetse w’intwari agomba guca ukubiri na bene izi ngeso ahubwo agafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha bitandukanye.”

Yashimye ingamba za Polisi zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, aha akaba yavuze ko kuba Polisi yabateranyije hagamijwe kubibutsa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu muhanda, ko ari ikintu cy’ingenzi ndetse akaba yasabye bagenzi be kuba abafatanyabikorwa ba Polisi muri gahunda yo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.