Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ntaburana , yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu karere ka Bugesera, kurangwa n’imikorere izira kunyuranya n’amategeko agenga umwuga wabo.

Yabibabwiriye mu nama yagiranye na bamwe muri bo  bagera kuri 500 ku itariki 1 Nzeri.

Iyo nama yabereye mu nzu y’urubyiruko mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.  

Abanyonzi bo muri aka karere bibumbiye mu  mashyirahamwe abiri ariyo COTRAVENYA (Cooperative de Transport Velo de Nyamata ) na  NCA (Novel Campany Apparent).

CIP Ntaburana yabakanguriye kubahiriza  amategeko ajyanye n’umwuga wabo, ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe kuri bagenzi babo bayarenzeho.

Yakomeje akangurira abanyonzi bakorera muri aka karere, kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zangiza ibikorwa bitandukanye, rimwe na rimwe, zigakomeretsa cyangwa zigahitana abantu.

Yagize ati: "Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa gusa ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga ikoreshwa ryawo. Kubera ko umwuga wanyu muwukorera ku mihanda, musabwa kubahiriza amategeko awugenga kugira ngo mudakora cyangwa ngo muteze impanuka".

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yabakanguriye kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare,umuvuduko ukabije, gutwara igare basinze, kandi bagashyira itara ku magare.

Yabakanguriye kandi kugira isuku no kwambarra umwenda ubaranga mu kazi, kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi, kuko, uretse kuba bitemewe ubwabyo, bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu,no gusambanya abana.

Na none yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo batwaye n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi  bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Umuyobozi wa koperative NCA, Nzanywayimana Janvier, wavuze mu izina ry’abanyonzi bose, yagize ati,"Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kuvugurura imikorere yacu, bityo, turusheho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’izo nama, maze abwira bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa.