Ibikorwa byo kwigisha no gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwutwaramo ibinyabiziga no kuwugendamo birakomeje, bikaba kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015 byarabereye mu karere ka Bugesera.
Kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, abo bakunze kwita Abanyonzi barenga 100 bakorera mu mujyi wa Nyamata ibakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyamata y’umujyi.
Ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere, Inspector of Police (IP) Janvier Renzaho yababwiye ati:"Abagenda mu muhanda n’abawutwaramo ibinyabiziga baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zakwirindwa."
Yabwiye abo banyonzi kwirinda umuvuduko urengeje utegetswe no gushyira amatara ku magare yabo, kandi abasaba kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda igihe babonanye umugenzi ibintu binyuranyije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi.
Yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano aho bakorera n’aho batuye kandi abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano ndetse yanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.
IP Renzaho yababwiye ati:"Impanuka ntizitoranya. Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu, kimwe n’abandi bakoresha umuhanda."
Mu ijambo rye, umuyobozi w’abo witwa Byukusenge Nathan yagize ati:" Bamwe muri twe bari bariraye. Iyi nama yari ikenewe kugira ngo bahwiturwe, ibyo bikaba bizatuma birinda gukora cyangwa guteza impanuka zishobora nabo kubakomeretsa, kubahitana no kwangiza amagare yabo ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere."
Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bw’izo nama maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose ku itariki 7 Nzeri 2015, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima."
Uretse abanyonzi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafanyabikorwa bayo mu bijyanye no gusigasira umutekano wo mu muhanda imaze gukangurira ibyiciro by’abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, ibyo byiciro bindi bikaba birimo abashoferi, abamotari, abanyeshuri, abanyamaguru, n’abagenzi.
Kinyarwanda
English











