Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abaturage barasabwa gukaza amarondo no kumenya abinjira aho batuye badafite ibyangombwa

Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2017 mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru,  habereye inama y’umutekano  , Polisi ikorera muri ako karere ikaba yarasabye abaturage gukaza amarondo mu midugudu bakirinda  gucumbikira guha akazi abimukira badafite ibyangombwa bitamenyeshejwe ubuyobozi bubegereye.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera ,Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ntaburana yasabye abaturage  kugira uruhare mu mutekano wabo bakabikora bakaza  amarondo  mu midugudu.

Yakomeje abibutsa ko Bugesera nk’akarere gakora ku mupaka bagomba kwitondera abantu bakunze kuhaza bashakisha akazi kandi bakahatinda, ngo  akenshi usanga baba badafite ibyangombwa.

CIP Ntaburana yagize ati: “Hari abantu bakunze kuza muri aka karere baturutse mu bihugu duturanye kuko muhana umupaka, bakaza basaba akazi, aba benshi mubaha akazi k’ubushumba abandi bakaza ari abapagasi bahinga.Abenshi muri aba bantu usanga nta byagombwa baba bafite kuko baba baninjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,mujye muha akazi abantu babanje kubereka ibyangombwa byabo kandi banyuze mu nzira zemewe ”.

Yakomeje asaba abaturage kumenya no kugaragaza imbwa z’inzererezi zikunze kurya abantu n’amatungo muri uyu murenge ; kimwe mu kibazo giteza umutekano muke muri aka gace , maze abasaba ko bazajya bazigaragaza zikicwa aho yagize ati: ”Hari imbwa zadutse muri  imwe mu mirenge ya hano mu Bugesera usanga zirya abantu ndetse n’amatungo, turabasaba mudufashe mutugaragarize aho ziherereye dufatanye kuzikuraho”.

Nsanzumuhire Emmanuel , umuyobozi w’akarere ka Bugesera mu ijambo yagejeje ku baturage, yasabye abaturage kwitabira gahunda za Leta cyane cyane bitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’izindi zigamije kwiteza imbere mu miryango yabo.

Yagize ati:”Hari gahunda za Leta ziba zarabashyiriweho zigamije kubateza imbere mu mibereho myiza,muri zo harimo ubwisungane mu kwivuza  ,umuganda rusange n’izindi… turabasaba kujya mubyitabira; ikindi ni ukwitabira umurimo kuko niwo uzabateza imbere.”

Nyuma y’iyo nama abaturage bagera ku 1000 bari bitabiriye iyo nama bashimiye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego  z’ibanze uburyo babegera bakabagira inama zigamije kubateza imbere.Abaturage bizeza abayobozi  ko ibyo babaganirije bitazaba amasigaracyicaro ko ahubwo bagiye kubishyira mu bikorwa.