Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abategurirwa kuzaba abayobozi b’imisigiti mu Rwanda bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Kuri uyu mbere tariki ya 15 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, yahaye  ikiganiro cyo kurwanya ibiyobyabenge n’icuruzwa ry’abantu abanyeshuri 216 n’abarimu babo 9 aho bari mu masomo abategurira kuzaba abayobozi b’imisigiti mu gihugu hose.

Aya masomo akaba ategurwa n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yabwiye abo banyeshuri icyo ibiyobyabwenge aricyo, anababwira amoko y’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, abamenyesha ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse banafatira hamwe ingamba zo kubyirinda.

AIP Uwitonze yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge no kubikangurira abo bazayobora kuko bigira ingaruka mbi ku mutekano no ku buzima bwabo, aho yagize ati:”uwanyoye ibiyobyabwenge bimutera gukora ibindi byaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha by’urugomo”. Yabashishikarije  gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.

Yanabahaye kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana, aha akaba yaragize ati:” Muri iyi minsi hari umuco wadutse ndetse wageze na hano mu Rwanda w’aho abantu baza bagashuka abana cyane cyane b’abakobwa bababeshya ko bagiye kubashakira akazi keza cyangwa amashuri mu bihugu by’amahanga, wagenda ukisanga ibyo bagusezeranyije ataribyo urimo ahubwo warashowe mu buraya cyangwa ukoreshwa imirimo y’agahato bikaba byakuviramo urupfu”.

AIP Uwitonze yasoje abasaba kuzaba intangarugero aho bazakorera, birinda ibiyobyabwenge, banamagana icuruzwa ry’abantu.

Nyuma y’ibi biganiro, abanyeshuri bashimye Polisi, aho bavuze ko bajyaga bumva icuruzwa ry’abantu ariko batekerezaga ko mu Rwanda ritarahagera, bizeza ko bagiye gufatanya na Polisi kurwanya iki cyaha batanga amakuru y’umuntu uwo ariwe wese ushaka kubashora no gushora abandi mu icuruzwa ry’abantu.

Uwari uhagarariye abandi witwa Byukusenge Musa yagize ati:”dusobanukiwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu ku bantu bose. Tumenye kandi ko ibiyobyabwenge byangiza ubwonko ntibitume duteganyiriza neza ejo hazaza. Tugiye kwihatira  gutanga amakuru no gukangurira abo tubana nabo kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge kandi nabo bagatanga amakuru kuri Polisi ibegereye”.