Abanyamurwango 54 b’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo kuroba amafi mu kiyaga cya Mirayi giherereye mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera ryitwa Cooperative des Pêcheurs Biryogo Gashora (COPEBIGA) biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo.
Ibi babyiyemereje mu nama bagiranye n’ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze ku itariki 13 Kanema 2015 mu kagari ka Biryogo.
AIP Uwitonze yasobanuriye abo bakora uyu mwuga ko kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga bakora bishyira mu kaga ubuzima by’ibinyabuzima biba mu mazi, kandi ko biteza impanuka mu mazi.
Yababwiye ko uko kwica amategeko harimo gukora uyu mwuga udafite ibyangombwa, kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego bita Kaningiri, inzitiramubu, n’ibindi.
Yavuze ko kurobesha ibyo bikoresho bitemewe bituma habaho igabanyuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi aba agikura ndetse ko banafata n’ibindi binyabuzima biri mu mazi bifite umumaro utandukanye.
Ibindi AIP Uwitonze yabwiye abo barobyi bishobora gutera impanuka zo mu mazi harimo gupakira mu bwato ibintu birenze ubushobozi bwabwo, ubwato butameze neza, aha akaba yaratanze urugero rw’ubushaje.
Yongeyeho ko inyamaswa zo mu mazi zirimo imvubu n’ingona nazo zitera bene ziriya mpanuka, aha akaba yaravuze ko zikomeretsa, rimwe na rimwe zikica ababa baje mu bikorwa bitandukanye ku biyaga, inzuzi, n’imigezi.
AIP Uwitonze yababwiye kurwanya abashobora gukora uyu mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko harimo kurobesha bene biriya bikoresho bitemewe kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe bambara imyenda ibarinda kurigita mu mazi mu gihe bagize impanuka kandi abasaba kujya babuza abana kwidumbaguza mu Kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama kandi bakihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda mu gihe bibayeho.
Imyanzuro abo barobyi bafashe harimo kutaroba nijoro, aha bakaba bariyemeje ko bazajya bajya mu mazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagahagarika imirimo saa kumi n’imwe n’igice za nimugoro.
Umuyobozi wa COPEBIGA, Sehire Emmanuel yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko yahwituriye abagize ishyirahamwe abereye umuyobozi kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga w’abo.
Sehire yagize ati:"Buri munsi, tumara igihe kitari gito mu Kiyaga. Bivuze ko turi mu bakwiye kubungabunga umutekano wamwo, ibyo tukabikora twirinda kandi dukumira igishobora gutera impanuka yamwo kandi turwanya uburobyi bunyuranyije n’amategeko".
Yabwiye bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuzisangiza bagenzi babo basangiye umwuga.
Kinyarwanda
English











