Umuyobozi w’Ishami ry’ Uburinganire n’Ubwuzuzanye (Gender Promotion) muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Pélagie Dusabe kuwa kane tariki ya 15 Ukwakira, yagiranye ibiganiro n’abapolisikazi bakorera mu karere ka Bugesera, akaba yabaganirije ku bijyanye n’ubwuzuzanye ndetse n’uburinganire, hagati y’abagabo n’abagore.
Ibi biganiro byari bigamije gusobanurira abapolisikazi bakorera muri aka karere kumenya birambuye ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurebera hamwe ibyo bamaze kugeraho, imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo ndetse no gushaka umuti ku bibazo bitandukanye, kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.
Ibiganiro nk’ibi byatangiye tariki ya 5 z’uku kwezi, bikaba bisozwa uyu munsi ku tariki ya 16 Ukwakira, abapolisikazi bakorera hirya no hino mu gihugu bakaba barasuwe ndetse bagezwaho ubutumwa butandukanye, ariko icyibanzweho akaba ari ukubashishikariza kumenya amwe muri aya mahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Muri ibi biganiro, SP Dusabe yabwiye abapolisikazi bagera kuri 30 bari bateraniye muri iyi nama, gushishikarira gukora cyane ariko banazirikana kwihugura, kugira ngo babashe kwiteza imbere ubwabo ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.
Yababwiye kandi ko Polisi y’u Rwanda ibafitiye byinshi kandi byiza, ariko ko icyo basabwa ari imyitwarire myiza ndetse no kwita ku kazi kabo kandi bagaharanira kugakora kinyamwuga.
SP Dusabe yagize ati, “Kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, ku bapolisikazi bw’umwihariko ni ngombwa kuko bibafasha kuzuza neza inshingano zabo haba mu gihugu cyangwa no mu butumwa bw’amahoro.
Iyo abapolisikazi bageze mu butumwa bw’amahoro bahura n’ibibazo birimo cyane cyane ibijyanye n’uburinganire, umwanya nk’uyu rero , ni ingezi kuko ari uburyo bwiza butuma abapolisikazi barushaho kugira imyumvire yisumbuyeho ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Yabakanguriye kandi kujya buri gihe biremamo icyizere n’ubushobozi nk’uko igihugu cyakibahaye.
SP Dusabe yabakanguriye kandi no gusobanukirwa n’izindi gahunda zitandukanye zirimo Community Policing, akaba ari uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha hahererekanywa amakuru.
U Rwanda ubu ruri mu bihugu bya mbere ku isi yose byohereza umubare munini w’abapolisikazi bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.
Kinyarwanda
English











