Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abapolisi batanze amaraso azafasha abarwariye mu bitaro bitandukanye

Kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare, abapolisi basaga 120 bo mu ishuri rya Polisi Ryigisha kurwanya iterabwoba (Counter Terorism Training Center) rya Mayange bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi batandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ni igikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) aho hatanzwe amaraso Angana na ml 450 kuri buri mu Polisi.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Mayange yavuze ko Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano  gutanga amaraso ari kimwe mu bikorwa bakora kugirango abaturage batabarwe mu buryo bwose.

Yagize ati” Nti wacunga umutekano w’abaturage badafite ubuzima niyo mpamvu ku kigo cy’ishuru nkiki haba hari abapolisi benshi, hakorerwa igikorwa cyo gutanga amaraso agomba gufasha abababaye kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza”.

ACP Twahirwa yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso ari igikorwa gisanzwe gikorwa kandi kigakorerwa mu mitwe itandukanye igize Polisi y’u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati”Iki ni igikorwa abaporisi bitabira cyane kuko baba bumva ko amaraso bagiye gutanga agiye gufasha abantu bayakeneye hirya no hino mu bitaro bitandukanye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso”.

 ACP Twahirwa yaboneyeho gushimira abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso abibutsa ko nk’abashinzwe umutekano bakwiye guhora biteguye gutabara abaturage mu buryo ubwo aribwo bwose hagamijwe ko barushaho kugira umutekano n’ubuzima buzira umuze.

Mukamazimpaka Alexia Umukozi  mu kigo cy’ubuzima RBC mu ishami rishinzwe gukusanya amaraso NCBT (National Center Blood Transfusion)  yashimiye ubuyobozi  bwa Polisi ubufatanye babagaragarije mu gutegura iki gikorwa.

Yagize ati “ Ni igikorwa cyagenze neza, turashimira ubuyobozi bwa Polisi n’abapolisi muri rusange badahwema kudufasha mu gikorwa cyo kubona kubona amaraso yadufasha gutabara indembe ziri hirya no hino mu bitaro.”

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abarwayi bayakeneye bari mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Ati” Nta ruganda dufite rukora amaraso, amaraso ni abantu bayaduha kandi aya maraso turayacyenera cyane hirya no hino mu gihugu mu mavuriro atandukanye. Abakunda gukenera aya maraso n’abakoze impanuka, abana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite ”.