Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abapolisi bashoje amasomo yo kurwanya iterabwoba

Abapolisi 67 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi bashoje amasomo y’ibanze mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bari bamazemo amezi 5 bayafatira mu ishuri rya Polisi ryigisha kurwanya iterabwoba (CTTC) Mayange riherereye mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa (DIGP/OPs) Felix Namuhoranye wasoje aya masomo yashimiye ubwitange n’umurava aba bapolisi bagaragaje mu gihe cy’amezi atanu biga, abasa kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati “ Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwababaye hafi kugira ngo mubashe gusoza aya masomo neza kandi muyakuyemo ubumenyi buhagije. Ni ibyagaciro kuri mwe, urwego mukorera ndetse n’igihugu cyanyu kuko imyitwaririre mwagaragaje yatweretse ko ibyo mwize mwabyumvise.”

Yakomeje agira ati “Ubumenyi mwahawe si ubwo kwicarana kuko bukeneye gukoreshwa. Niyo mpamvu musabwa kujya muhora mwiyibutsa kugira ngo muhore mwiteguye ko igihe ibyo mwize byakenerwa, mwabikoresha neza uko mwabyize.”

Aya masomo yibanze ku ngingo zo kurwanya iterabwoba no gutahura amayeri ashobora gukoreshwa n’abashaka kwijandika mu bikorwa bifitanye isano n’iterabwoba.

DIGP Namuhoranye yijeje abasoje ayo masomo ko Polisi itazahwema kubongerera ubumenyi n’ubushobozi biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “uko ibihe bigenda bihinduka ni nako abakora ibikorwa by’iterabwoba bahindura uburyo babikoramo. Niyo mpamvu kubongerera ubumenyi ari ngombwa kugira ngo muhore ku rwego rwo guhangana n’abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Umuyobozi w’ishuri rya CTTC Mayange Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda k’ubufasha bugenera iri ishuri kugira ngo ribashe kuzuza inshingano neza, asaba abashoje aya masomo guhora bazirikana inshingano zabo.