Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri, mu karere ka Bugesera hatangijwe amahugurwa y’amezi 3 y’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi banyacyubahiro.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K.Gasana yasabye abayitabiriye kuziga neza amasomo bazahabwa, bakahakura ubumeny,n’ubwenge byisumbuye, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abayobozi by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umutekano kandi byihuta mu iterambere, mu ikoranabuhanga, mu bukungu, mu buvuzi, ndetse n’abaturage bakaba biyongera, bityo bikaba bisaba n’abapolisi bafite ubumenyi kugirango babashe kujyana n’iryo terambere no kurinda umutekano.
IGP Gasana yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura, kubaha no kubahana, kandi bagakorera hamwe kugirango bafate vuba ibyo baziga baze bakomeze akazi kabo kandi bafashe igihugu gutera imbere.
Aba bapolisi bari muri aya mahugurwa bakaba bazahabwa amasomo atandukanye harimo ayo kurwanya iterabwoba, ubuvuzi bw’ibanze, uko bakoresha amakarita ndangahantu igihe bari mu kazi, ndetse bakazahabwa n’imyitozo y’ubwirinzi hadakoreshejwe intwaro.
Kinyarwanda
English











