Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abapolisi 276 basoje amahugurwa ku ndwara ya Ebora

Abapolisi 276 bakorera hirya no hino mu karere ka Bugesera basoje amahugurwa y’iminsi 6 ku ndwara ya ebora.

Aya mahugurwa yamaze iminsi 6, yateguwe na Polisi y’igihugu, akaba yaraberaga ku biro bya Polisi mu karere ka Bugesera.

Aya mahugurwa ku ndwara ya ebora akaba yaratangijwe mu minsi ishize, ku ikubitiro hakaba harahuguwe abapolisi bakorera mu mugi wa Kigali.

Biteganijwe ko ejo tariki ya 4 Ukuboza, azakomereza no mu turere twa Rwamagana na Kayonza ndetse akazanagezwa no mu tundi turere tw’igihugu.

Mugihe cy’iminsi 6, abari bateraniye muri aya mahugurwa bahawe ubumenyi ku bimenyetso by’indwara ya ebora birimo; umuriro, ugucika intege, gutukura amaso, kuruka n’ibindi.

Nkuko bitangazwa na Superintendent Emmanuel Musabe  ngo nubwo mu Rwanda nta ndwara ya ebora iragaragara, Polisi yasanze ari ngombwa ko abapolisi, bahabwa ubumenyi ku ndwara ya ebora bityo kugira ngo babashe kuyikumira.

Sup Musabe yakomeje avuga ko ari ngombwa ko abashinzwe umutekano bagomba kugira ubumenyi bwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo nk’ indwara ya ebora.

Yabasabye kwihutira guhanahana amakuru igihe hari uwo babonye ukekwaho kuba afite indwara ya ebora bityo kugira ngo ibashe gukumirwa.

Indwara ya ebora imaze guhitana abantu batari bake ku isi cyane cyane abo mu burengerazuba bw’Afurika. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekana ko Iki cyorezo cya ebora cyazanywe mu bantu n’udukoko (virus) ziva mu ducurama, inguge n’utundi dusimba