Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: abanyeshuri bakanguriwe ububi bw'ibiyobyabwenge basabwa kugira uruhare rwo kubirwanya no kubyirinda

 Abanyeshuri 622 bo mu ishuri ribanza rya  Kibenga mu karere ka Bugesera bigishijwe ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge birimo urumogi. Uku kubakangurira kugira uruhare mu kubikumira no kubyirinda byabaye tariki ya 21 Ukwakira 2015.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi, izindi nzego ndetse n’abaturage mu gukumira ibyaha muri aka karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprian Uwitonze aganira n’abo banyeshuri yagize ati:” gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Kubitunda ndetse no kubicuruza nabyo ntibyemewe. Niko kandi bimeze no ku bindi biyobyabwenge nka kanyanga, inzoga z’inkorano zitemewe n’ibindi. Byose amategeko arabihanira”.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko rw’abanyeshuri ko uwanyoye ibiyobyabwenge atakaza ubwenge ntatekereze neza, bityo bikagira ingaruka zitari nziza ku bikorwa bye n’icyerekezo cye. Yababwiye ko iyo umuntu ubinyoye ari mukuru, bituma akora ibyaha bitandukanye birimo urugomo n’ibindi, mu gihe, abana cyangwa urubyiruko rubyishoyemo bibagiraho ingaruka zo guta ishuri.

AIP Cyprien Uwitonze yabasabye kandi kugira uruhare mu kubirwanya agira ati:”Murasabwa rero kutubera ba ambasaderi bacu mu kurwanya no kwirinda ibyo biyobyabwenge”.

 Uwitonze yabwiye nanone abo banyeshuri kutazemerera na rimwe uwo ariwe wese washaka kubashora mu kunywa ibyo biyobyabwenge, ahubwo bakabibwira inzego zibishinzwe kugira ngo habeho kubirwanya.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kibenga, Robert Sendegeya, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ibi bikorwa byo gukangurira abantu kwirinda no gukumira ibyaha ku buryo n’urubyiruko rukiri ruto baruzirikana, bakaba baraje kurwigisha.

Ubukangurambaga nk’ubu bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye, bwanabereye mu mashuri yisumbuye y’Indangaburezi na Regina Pacis yo mu turere twa Ruhango na Huye tariki ya 20 Ukwakira.