Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abanyeshuri ba APEBU Nyamata biyemeje guca ukubiri n’ibyaha

Mu rwego rwo gukomeza kuganiriza abanyeshuri mu bigo bitandukanye bashishikarizwa kwirinda no gukumira ibyaha, ku itariki ya 28 Mata; Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yahaye ikiganiro cyo kwirinda ibyaha bitandukanye abanyeshuri 252 biga mu ishuri ryisumbuye rya  APEBU Nyamata.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (SP) Ildephonse Rutagambwa wahaye ibiganiro aba banyeshuri, yabaganirije ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu, abasaba kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha bakimakaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe haba mu kigo n’aho batuye.

Ku ngingo yo kwirinda ibiyobyabwenge, yabasobanuriye icyo ibiyobyabwenge aricyo, amoko y’ibikunze kugaragara mu Rwanda, ingaruka zabyo ndetse n’ingamba  zafashwe zo kubyirinda.

Aha yarababwiye ati:”Mwirinde ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose, kuko umunyeshuri n’undi wese ubyishoyemo bimutera gukora ibikorwa bibi birimo urugomo, ndetse rimwe na rimwe bikabashora no mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bikaba byabaviramo inda zitateguwe ndetse no kwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

SP Rutagambwa yababwiye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamira umutekano, ndetse gishobora no kubangamira imitsindire y’umunyeshuri, bityo bikaba byamuviramo kutagera ku ntego yihaye.

Yasabye abanyeshuri cyane cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’igihugu, kuko baba bagamije kubashora mu bikorwa byo kubacuruza. Yabasabye kujya  batanga amakuru buri gihe y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano wo mu kigo no hanze yacyo.

Yasoje abakangurira kwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha no guha ingufu asanzweho kuko ariyo abafasha guhanahana amakuru no kumenya ibyaha bikorerwa mu kigo no hanze yacyo.

Nyuma y’ibiganiro abanyeshuri biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Umwe muri bo witwa Kaburame Fabrice yaravuze ati:” Twiyemeje guca ukubiri n’icyitwa icyaha cyose. Tuniyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi bacu ko batagomba kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.”

Umuyobozi w’iryo shuri Museruka Gerard yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha birwugarije,  bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.