Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abantu 6 bakekwaho kwenga kanyanga, ibafatanalitiro 120 zayo na bimwe mu bikoresho bakoreshaga mu kuyiteka birimo ingunguru, ibidomoro n’impombo, ndetse n’imodoka ifite Pulaki RC 135 M yakoreshwaga mu gutwara iyo aknyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bantu bafatiwe mu kagari ka Murama umurenge wa Nyamata, kandi kugirango bafatwe ari amakuru bahawe n’abaturage, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
Abafashwe ni Sibomana Thierry w’imyaka 26, Habimana Jean Bosco w’imyaka 31, Murenzi Jean Chrisostome w’imyaka 42, Nzaramba Celestin w’imyaka 39, Ntakirutimana Elizabeth w’imyaka 28 na Habukwizera Fulgence 34.
IP Kayigi akaba ashimira abaturage uruhare bagize mu itabwa muri yombi ry’aba banyabyaha, anasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Arasaba kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yasoje abasaba kwirinda gukora kunywa ibiyobyabwenge ahubwo bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko.
Kinyarwanda
English











