Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu bikorwa byose byangiza ibidukikije n’ibijyanye nabyo, haba gutema amashyamba ku buryo butemewe, gutwika amakara, n’ibindi.
Ibi bibaye nyuma y’aho, kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Kanama, abantu 15 baterewe muri yombi mu cyanya cya gisirikare cya Gako kiri mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera, ubwo bari mu bikorwa byo gutema ishyamba no gutwika amakara. Polisi ikorera mu karere ka Bugesera kandi, yanafashe umugabo wari utwaye imodoka yuzuye ibiti by’umushikiri avuga ko yari ajyanye mu gihugu cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burasirazuba, Superintendent Emmanuel Karuranga avuga ko abantu birengagiza itegeko rirengera ibidukikije kandi rigahana ababyangiza, Polisi itazabihanganira.
Yagize ati:”Mu karere ka Bugesera hari udutsiko tw’abantu batwika amashyamba bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo, abandi bishoye mu bucuruzi bw’igiti cyitwa umushikiri, ibi byose bikaba bitemewe kandi bamenye ko tutazahwema kubakurikirana.”
Umushikiri, bamwe bita Kabaruka, ni ubwoko bw’igiti gikunze kuboneka mu ntara y’i Burasirazuba kikaba cyibasirwa n’abashaka kucyambutsa muri Uganda , aho bivugwa ko gikoreshwa mu gutunganya imibavu n’amavuta yo kwisiga.
Kugitema no kugicuruza rero bihanwa n’ingingo ya 412 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, aho uwo bihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva ku 200,000 kugeza kuri 3,000 000 y’amanyarwanda.
Superintendent Emmanuel Karuranga avuga ko uriya mubare w’abantu bafashwe, byari muri gahunda yo gukoma imbere no guca intege abishoye mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije kandi ngo kubabuza amahwemo akaba ari gahunda izakomeza.
Superintendent Karuranga akaba yarangije ahamagarira abantu kuba inyangamugayo barwanya ibyo bikorwa kandi bihutira gutanga amakuru ku babikora cyangwa ku ho byaba bikorerwa.