Trending Now

Bugesera: Abamotari n’abanyonzi bakanguriwe kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibijkorwa byo gukangurira urubyiruko rukora imirimo yo gutwara abantu ku magare na za Moto kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibiganiro nk’ibi muri iki cyumweru dusoza Tariki 11 Ukwakira byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesara mu murenge wa Nyamata.

Umuyobozi wa Polisi ikorera muri iyo Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka yagiranye ibiganiro n’abamotari ndetse n’abanyonzi(Abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare) bose hamwe bagera ku 1200.

Ni ibiganiro kandi byari byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.

ACP Kayijuka yibukikie abamotari n’abanyonzi  ko mu kazi kabo ka buri munsi bahura n’abantu batandukanye bashobora kubagusha mu byaha batabizi cyangwa bakabikora babizi. Abasaba kwitwararika no kugirira amakenga umugenzi wese bagiye gutwara.

Haba hari uwo baketse bakihutira gutanga amakuru ku nzego za Polisi cyangwa ubundi buyobozi bubegereye.

Yagize ati:”Bamwe muri mwe mujya mutwara abanyabyaha, hari ababatwara babizi hakaba n’ababatwara batabizi.Murasabwa kujya mugirira amakenga umuntu uwoa ariwe wese kandi bamwe mwirinda kuba mwagwa mu mutego wo gukora ibyaha.”

ACP Kayijuka yabagaragarije ko ibyaha byiganje ari ibyo gutwara abantu bafite ibiyobyabwenge,aho usanga akenshi bifashisha abanyonzi n’abamotari mu bikorwa byabo bibi byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yakomeje abasobanurira ko igihe buzubahiriza inama bagirwa bazaba batanze  umusanzu wabo mu gucunga no kubumbatira umutekano w’igihugu mu buryo buryambye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yakanguriye aba banyonzi n’abamotari kujya bubahiriza gahunda za leta uko zakabaye.Abasaba no kurangwa n’isuku aho bari hose.

Yagize ati:”Mu kazi kanyu mutwara abantu batandukanye kandi biyubashye, namwe rero mujye mwiyubaha,murangwe n’isuku ku binyabizga byanyu, imyenda mwambara ndetse no ku mubiri.”

Yabasabye kujya birinda umuntu wabashukisha amafaranga agamije kubakoresha ibyaha.

Yagize ati:”Bamwe muri mwe bakora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge no kubicuruza bakurikiye inyungu z’amafaranga ariko bakirengagiza ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko, abo mu bagaragaze kuko bangiza isura yanyu.”

Nyuma y’ibiganiro abamotari n’abanyonzi bahawe umwanya batanga ibitekerezo,bagaragaje ko bishimiye inama n’impanuro bahawe basezeranya ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano cyangwa abandi bayobozi babegereye, mugihe hari umuntu   baketseho kuba ari mu nzira zo guhungabanya umutekano.