Abamotari bibumbiye mu makoperative atandukanye atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Bugesera bibukijwe ko bafite inshingano zo gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.
Ibi babisabwe mu nama yabereye mu murenge wa Nyamata kuwa 16 Mutarama yahuje Polisi n’abamotari bagera kuri 365 Bibumbiye mu makoperative ane arimo Koperative Ikizere, Icyerekezo, Intego na koperative COTAMOB .
Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire uyobora Polisi mu karere ka Bugesera yagaragarije aba bamotari imibare igaragaza uko impanuka zatewe na moto ihagaze mu gihe cy’amezi atandatu ashize abasaba kugira uruhare mu kuzikumira.
Yagize “Mu mezi atandatu y’umwaka ushize impanuka 27 nizo zatewe na mota, zatwaye ubuzima bw’abantu 7. Mukwiye kumva ko atari mwe gusa mukoresha umuhanda bityo mu kirinda umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare kuko usanga ahanini aribyo biteza impanuka.’’
SP Bahire yibukije aba bamotari ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha kimwe n’abandi baturarwanda bose.
Yagize ati “ Abagenzi mutwara barimo ingeri zitandukanye hari abo usanga batwaye ibiyobyabwenge, abandi batwaye ibishobora guhungabanya umutekano mu kwiye kujya mwita kumitwaro y’abo mutwaye igihe mugize amakenga mu kihutira gutanga amakuru kunzego z’umutekano.’’
Ngarambe Daniel umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) yavuze ko bari gukorana n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ndetse na Polisi y’u Rwanda uko hanozwa umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Hariho gahunda yo kugira imyirondoro ya buri moto hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS mugihe moto yakoze amakosa gutahura aho iherereye bikaba bizajya biba byoroshye kuko na koperative ibarizwamo izajya ihita igaragara.’’
Ngarambe asoza avuga ko kubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’izindi nzego hari gutegurwa uko aba motari bahabwa amahugurwa ku mategeko agenga imicungire y’amakoperative ndetse n’inyigisho kundangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda bityo bikazabafasha gukora umwuga wabo kinyamwuga kandi bubahiriza amategeko.
Kinyarwanda
English











