Abatwara za moto bo mu karere ka Bugesera ,barakangurirwa kwirinda impanuka kandi bakarushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda kugirango habeho kwirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Assistant Inspector of Police (AIP),Cyprien Uwitonze, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri ako karere yabivuze kuwa kabiri tariki ya 29 Ukuboza ubwo yahuraga n’abamotari bagera ku 150 bakora uwo mwuga bo kuri ako karere.
Yabakanguriye kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda barushaho kugabanya umuvuduko kandi bakajya mu muhanda aruko bujuje ibyangombwa bisabwa kugirango umuntu atware moto mu muhanda.
Yagize Ati “Twese dushyize hamwe twakumira impanuka” yabasabye kutarekera Polisi yonyine uruhare rwo gucunga umutekano wo mu muhanda ahubwo nabo bakabigira ibyabo mugenzi wabo babonye mu makosa bakamugira inama byakwanga bakitabaza Polisi.
AIP Uwitonze yashimiye abatwara za moto uruhare bagira mu gucunga umutekano maze abasaba gukomeza kujyabatangira amakuru kugihe,kandi bakibumbira mu mashyirahamwe kugirango bakorere hamwe.
Yabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi na za kanyanga ,no gucika ku muco mubi wo gutanga ruswa kandi bakagira isuku kumyambaro yabo ndetse no ku mubiri.
Kinyarwanda
English











