Ibi babisabwe n’abayobozi ba sitasiyo za Polisi muri iriya mirenge aribo Inspector of Police (IP) J Bosco Bayingana wo muri Rweru na AIP Aimable Uwineza uyobora sitasiyo ya Polisi ya Gashora kuri uyu wa kane taliki ya 26 Mutarama , ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera kuri 70 ku bakorera muri iyi mirenge yombi.
Iyi nama ikaba yarabereye mumudugudu wa Migina, akagari ka Ramiro, umurenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera.
Mu biganiro bahawe, IP Bayingana yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Bugesera by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Yabwiye abo bamotari ko iryo terambere ritagerwaho badafite umutekano, bitabira gahunda za Leta kandi bagaha agaciro umwuga bakora , bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.
IP Bayingana yagize ati:”Imirenge yacu ituriye umupaka, abanyabyaha bayikoresha bahunga inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye kandi akenshi nimwe bifashisha mu gutoroka, mukangukire gutanga amakuru kuri bene abo muzaba mutanze umusanzu ukomeye ku mutekano.”
Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Nyuma y’ibi biganiro, Bakundukize Elysee, umwe mu bamotari bari bamaze guhabwa ibiganiro, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi.
Kinyarwanda
English











