Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abakozi 95 bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata bahuguwe ku kwirinda inkongi

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) rikomeje ibikorwa by?amahugurwa ku gukangurira abaturarwanda ku kwirinda no gukumira inkongi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata mu bitaro bya ADEPR  Nyamata.

Yari amahugurwa y?umunsi umwe, hahuguwe abayobozi b?amashami, abaganga, abafasha b?abaganga, ababyaza, abatekinisiye, abashinzwe amasuku n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, ibigize inkongi, uko bahunga haramutse habaye inkongi mu bitaro. Hifashishiwe ibikoresho mfashanyigisho abahuguwe beretswe uko bazimya umuriro bakoresheje za kizimyamuriro cyangwa bifashishije ikiringiti gitose igihe barimo kuzimya umuriro waturutse ku mashyiga ya gaze.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yashimiye abakozi bo mu bitaro bya ADEPR Nyamata uburyo bakurikiye amahugurwa ndetse mu myitozo bagaragaza ko babisobanukiwe.

Yagize ati" Intego yacu ni ukugira umubare munini w?abaturarwanda bamenya bagasobanukirwa ibiteza inkongi n?uko bayikumira itaraba. Abakozi bo muri ibi bitaro kimwe n?ahandi twagiye duhugura bagaragaje ubushake bwo gukurikira amahugurwa kandi byanagaragariye mu myitozo twatanze.?

ACP Gatambira yakomeje avuga ko iyo hahuguwe umubare munini w?abakozi bari ahantu hamwe haba hari icyizere cy?uko hahuguwe abantu benshi kuko ubwo bumenyi baba bazabushyikiriza abo babana mu rugo no mu baturanyi babo.

Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi mukuru w?ibitaro bya ADEPR Nyamata yashmiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda kuba barateguye amahugurwa ku bakozi bo mu bitaro abereye umuyobozi. Dr. Rutagengwa yavuze ko mu bitaro haba hari ibikoresho byinshi bitandukanye kandi hanakoreshwa amashanyarazi, yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kuko hari icyo afashije abakozi.



Yagize ati? Muri ibi bitaro tugira ibikoresho byinshi kandi bikoreshwa n?amashanyarazi, haba hari ibyago byinshi by?uko byateza inkongi . Nta bumuenyi buhagije twari dufite ku kwirinda inkongi cyangwa iramutse ibaye ngo tube twabasha kuyizimya. Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko abakozi hafi ya bose bayakurikiye kandi mu myitozo yakozwe bagaragaje ko babyumvise.?

Yakomeje avuga ko ibitaro byari bisanganywe ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi ubu abakozi bashobora kubyifashisha bazimya inkongi iramutse ibaye.

Nyuma yo guhugura abakozi Polisi yasuye bimwe mu bice bigize ibitaro bishobora kwibasirwa n?inkongi  itanga inama y?aho abayobozi bagomba gukosora. Hanatanzwe nimero za Telefoni zakwitabazwa haramutse habaye inkongi: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224.