Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukwakira abagize komite zo kwicungira umutekano bo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera bagiranye inama yo kureba ibyo bagezeho mu rwego rw’umutekano maze bafata n’ingamba zo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha.
Berthilde Mukantwari, umunymabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama hamwe na Assistant Inspector of Police (AIP), Cyprien Uwitonze umupolisi ushinzwe guza Polisi n’abaturage nabo bakaba bari bitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Cyugaro.
Aron Musabyimana,umwe mubari bitabiriye amahugurwa yavuzeko bateranye kugirango bisuzume ,bungurane ibitekerezo no kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo gukomeze kubumbatira umutekano w’aho batuye n'akarere muri rusange.
Yongeye ho ko ibyaha bitajya birangira akaba ariyo mpamvu bagomba guhora bri maso ,barushaho kuba ijisho ry’umuturanyi kandi barushaho gufata ingamba zo gukumira ibyaha bitaraba.
AIP Uwitonze yabakanguriye gukaza amarondo ya ninjoro bakirinda gukoresha ibiyobyabwenge banarinda abaturage n’urubyiruko gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi,kanyanga nizindi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.
Mukantwari yashimiye ubutumwa butanzwe na Polisi maze asaba abagize izo komite kurangwa no kwiyubaha n’ikinyabupfu kandi bakarushaho kunoza amarondo batangira amakuru ku gihe barushaho gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugirango habeho gukumira ibyahabitaraba.
Kinyarwanda
English











