Abagize Komite zo kubumbatira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera kuri 80 bo mu murenge wa Ntarama, ho mu karere ka Bugesera, ku itariki 12 Nzeri, bahawe amahugurwa ku nshingano zabo.
Bahuguriwe mu kagari ka Cyugaro na Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi muri aka karere.
Yatangiye ashima abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu gusigasira umutekano, ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.
AIP Uwitonze yagize ati:"Abenshi mu basaga 2900 bagize uru rwego mu karere ka Bugesera ni bashya muri izi nshingano. Kubahugura ni ngombwa kugira ngo buzuze neza inshingano zabo."
Mu bumenyi yahaye abo mu murenge wa Ntarama harimo kubasobanurira Iteka rya Minisitiri No.02/07 ryo mu 2007 rishyiraho uru rwego, rikanagena inshingano z’abarugize.
Yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe hagati yabo ndetse no hagati yabo n’izindi nzego ari inkingi ya mwamba mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu butumwa bwe, AIP Uwitonze yasabye abagize uru rwego kujya basobanurira ingeri zose z’abantu ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati:"Mujye mubasobanurira ko uretse gushyira ubuzima bw’ubinywa mu kaga, ibiyobyabwenge bitera abantu ubukene kubera ko ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu, ndetse na byo bikangizwa."
Yabasabye gukangurira abatuye aho baturuka kuba ijisho ry’umuturanyi no gukora neza amarondo, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma ibikorwa byose binyuranije n’amategeko bikumirwa.
Umwe muri abo bagize Komite zo kubungabunga umutekano mu murenge wa Ntarama, Vumuliya Dyna yagize ati:"Iki gikorwa cyo kuduhugura ni ingenzi ndetse ndasaba ko cyakorwa kenshi gashoboka. By’umwihariko, nasobanukiwe ku buryo bwimbitse inshingano zanjye n’ibyo nakora kugira ngo ndusheho kuzisohoza uko bikwiye."
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi, kandi ayisezeranya gushyira mu bikorwa ibyo yabigishije n’ibyo yabasabye. Ashima yagize ati: " Sinarinzi ko urwgo tubarizwamo ruteganywa n'itegeko none ndabihugukiwe, nzarushaho kurukorera nokubahiriza ibisabwa".
Kinyarwanda
English











