Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abagize ihuriro ryo kurwanya ihohoterwa basabwe kongera imbaraga mu kurirwanya

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera  ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere baganiriye  n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abagize ihuriro rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n'irikorerwa abana. Ibi biganiro bikaba byari bigamije kongera gukangurira aba bayobozi b’inzego z’ibanze n’abagize iri huriro kumanuka bakajya mu tugari, bakaganiriza ingo zigaragaramo ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyangwa irikorerwa abana, kugira ngo bazifashe guhindura imyumvire.

Muri ibi biganiro, umushyitsi mukuru yari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera Sebatware Majenta, akaba yarasabye abagize ihuriro ryo kurwanya ihohoterwa kongera imbaraga mu mikorere yabo kugirango babashe kubahiriza inshingano bahawe.

Sebatware yagize ati:’’Inshingano mufite ni ingirakamaro ku muryango nyarwanda, kuko mufasha abaturage kuva mu makimbirane ashobora gutera ihohoterwa, kandi inyigisho mutanga zishyizwe mu bikorwa ryacika.

Yakomeje avuga ati:”Igihugu ntigishobora gutera imbere igihe hari imiryango y’abanyarwanda ikirangwamo ihohoterwa rya hato na hato. Izi nshingano mwahawe rero zo kurandurana n'imizi ihohoterwa, murasabwa kuzubahiriza n’umutimanama wanyu wose.”

Yasoje abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu kuzishyira mu bikorwa kandi bakihatira kugira imikoranire myiza n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Muri ibyo biganiro, Polisi yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere (DCLO) Inspector of Police (IP) Jeanine Nyiramugisha.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, yabasabye kwinjizamo abaturage umuco wo kwamagana ihohoterwa rikorerwa mu ngo kandi bakanarwanya ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare runini mu kuriteza.

Yagize ati:’’Umuryango ntushobora kwiteza imbere igihe urangwamo ihohoterwa, ryaba irikorwa hagati y’ababyeyi, cyangwa irikorerwa abana. Ni ngombwa ko hashyirwa ingufu mu kurirwanya kugira ngo rirandurwe burundu.”

Yakomeje ashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko ahanini aribyo ntandaro y’ihohoterwa.

Yaravuze ati:”Muhagurukire kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo bitera amakimbirane y’abagize umuryango kuko uwabinyoye atagira icyo atinya, aho usanga ahoza ku nkeke uwo bashakanye ihohoterwa rigahabwa intebe.”  

IP Nyiramugisha yasoje asaba abari aho, kwigisha abaturage babakangurira ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe kandi bagashyira imbaraga mu kwita ku isuku.

Uhagarariye Ihuriro rigamije kurwanya ihohoterwa mu karere, Iranyumva Freddy, yavuze ko nubwo hari ibyo ihuriro ryabashije kugeraho, ko bikiri nk’agatonyanga mu nyanja kuko hari aho ihahoterwa rikigaragara.

Yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Polisi ku nama ndetse n’ubufasha babaha, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira abandi kurwanya ihohoterwa kugirango ricike burundu.