Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abagenzi n’abamotari bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ku itariki 10 Kanama 2015, yagiranye ibiganiro  n’abanyamaguru  n’abamotari bo mu murenge wa Gashora abakangurira kubahiriza amategeko ajyanye no kugenda ndetse no gutwara moto mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zamwo.

Ibyo biganiro byabereye aho abo bamotari bageraga kuri 70 bategerereza  abagenzi, aho abakora uyu mwuga bita ' Amaseta', ariyo iya Gashora n’iya Ramiro.

AIP Uwitonze yasobanuriye abo bamotari ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko agenga kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga birimo moto, aha akaba yaratanze urugero rwo kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kuyandikamo ubutumwa bugufi ugitwaye.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi n’umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa unaniwe, gutwara ikinyabiziga kitameze meza, n’ubumenyi buke bw’ugitwaye.

Yagize ati:"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange namwe murimo kuko iyo impanuka ibaye ntitoranya. Niyo mpanvu buri wese akwiye kuyubahiriza kugira ngo yirinde gukora cyangwa guteza impanuka kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu uyarenzeho cyangwa ushaka kubikora."

AIP Uwitonze yakanguriye abashaka gutwara ibinyabiziga kujya babanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo kubitwara n’ubwishingizi kandi bakabigendana mu gihe cyose babitwaye.

Yagiriye inama abanyamaguru bitabiriye ibyo biganiro kujya banyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo kandi bakanyura mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.

Yababwiye ati:"Mugomba gutegereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi mukabona kwambukira muri iyo mirongo y’ibara ry’umweru kandi mukihuta".

AIP Uwitonze yabwiye kandi abo banyamaguru ko mu gihe bambukira muri iyo mirongo y’ibara ry’umweru bafite uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje ukuboko kugira ngo bambuke nta nkomyi ariko ko nabo  bagomba gutegereza kugeza bihagaze maze bakabona kwambuka.

Yababwiye kujya bagira amakenga y’abantu n’ibintu batwaye kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge nk’uko byagiye bigaragara kuri bamwe muribo kandi mu gihe babonye utwaye ibinti binyuranyije n’amategeko bakihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.

Yibukije abakoresha umuhanda muri rusange kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda, izo nimero akaba ari: 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).

Umwe muri abo bamotari witwa Bugingo Fulgence ukorera ku iseta ya Ramiro yagize ati:" Bamwe muritwe bari bariraye ku buryo bakoraga ibinyuranyije n’amategeko n’amabwirizwa bigenga umwuga wacu".

Yakomeje agira ati:"Inama Polisi y’u Rwanda muri aka karere yatugiriye zongeye kuduhwitura ku buryo mugenzi wacu uzajya unyuranya nazo tuzajya tumugira inama cyangwa tumuhane mu gihe bibaye ngombwa unagiye tubimenyeshe Polisi y’u Rwanda".

Yasabye abamotari bagenzi gushyira mu bikorwa inama bagiriwe abibutsa ko biri mu nyungu zabo n’abandi bakoresha umuhanda.