Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abafungwa bahawe ubumenyi mu kuzimya inkongi z’imiriro

Kimwe n’ahandi hose hari inyubako cyangwa se hashobora gushya bitewe n’inkongi z’imiriro ziturutse ku mpamvu zitandukanye, mu bigo by’abagororwa naho hashobora kuboneka izo ngorane ni muri urwo rwego rero mu cyumweru gishize mu karere ka Bugesera  Polisi y’urwanda yatanze ubumenyi ku bacunga gereza ndetse n’abahagarariye abandi mu bafungwa ba gereza ya Rilima,ho mukagari ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.
Ubwo bumenyi bahawe bukubiyemo impamvu zitera inkongi z’imiriro,uko zakwirindwa ndetse no guhangana nazo igihe byabaye ngombwa.

Assistant Inspector of Police (AIP), Cyprien  Uwitonze umupolisi ushinzwe guhuza polisi n’abaturage mu karere ka Bugesera yabwiye abari aho ko inkongi z’imiriro akenshi usanga ziterwa n’insinga z’imiriro zishaje,zangiritse cyangwa se zitujuje ubuziranenge.

Yongeyemo kandi agira ati izindi mpamvu zishobora guuterwa na buji cyangwan se ishyirwa mumazu nabi ry’insinga z’umuriro (poor installation).

AIP uwitonze mukunoza isomo yanatanze n’urugero yerekana uko bazimya umuriro bakoresheje ibikoresho byabugenewe (Fire extinguishers),ibitaka cyangwa se bakoresheje amazi.

Yasabye abari muri icyo kiganiro ko bakwiye gusangiza ibyo bize abatari bahari yabwiye kandi abacungagereza ko bamenyesha polisi muburyo bwihuse igihe habayeho inkongi y’umuriro bahamagara kuri nomero zitishyurwa arizo: 111, 112  bagahamagara 07888311224, 07888311120, na 0788311335.

Nk’uko byavuzwe n’umwe mubagororwa bari bitabiriye icyo kiganiro Jean Damascene Rwabudadi, iki kiganiro ni ingirakamaro kuri we no kuri bagenzi be kuko cyamwongereye ubumenyi mukumenya igitera inkongi z’umuriro mukuzirinda no guhangana nazom igihe hari aho ziri,akaba yiyemeje kuzabyisha na bagenzi be .ibi biganiro kandi bikaba byari byanitabiriwe na bamwe mu basirikare ba  batayo ya 95 ibarirwa Nyamata ho mu Bugesera