Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yakanguriye ababyeyi 300 b’abana biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Mareba ruri mu murenge wa Mareba, mu karere ka Bugesera kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no kuba abafatanyabikorwa mu kuyakumira mu muryango nyarwanda.
Uyu mukoro bawuhawe mu mpera z'icyumeru gishize ku itariki 4 z'uku Kwezi mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze.
Yababwiye ko amakimbirane mu miryango aza ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu mibereho igoranye; bakanahakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura.
Yagize ati,"Abana bamwe bahitamo ubuzima bwo ku muhanda aho kuba iwabo cyangwa ahandi hahora amakimbirane, intonganya n’imirwano. Yego nta zibana zidakomanya amahembe; ariko ukutumva ibintu kimwe ntibigomba kuba intandaro yo kuryana no gushyamirana mu miryango."
AIP Uwitonze yabwiye abo babyeyi ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo kutita cyangwa kutuzuza inshingano ku bashakanye, gusesagura umutungo, ubusinzi, ubuharike , gucana inyuma no kunywa ibiyobyabwenge; hanyuma abasaba kubyirinda.
Yagize ati,"Amakimbirane atera ubukene mu ngo bitewe no kutajya inama ku iterambere ryarwo . Iyo adakemuwe mu maguru mashya ateza umutekano muke mu muryango no mu baturanyi. Ni byiza rero kuyirinda; kandi igihe abantu bagiranye ibibazo; bakabishakira ibisubizo mu bwumvikane; ariko na none abo binaniye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe."
Yababwiye kandi ko urubyiruko ari rwo ahanini rwishora mu biyobyabwenge kandi ari rwo maboko y’igihugu; bityo abasaba gufatanya kurwanya ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ryabyo batungira agatoki Polisi n’inzego z’ibanze ababikora.
Umwe muri abo babyeyi witwa Uwamariya Germaine yagize ati,"Mu rugo rw’umuturanyi haramutse hari amakimbirane ukigira ntibindeba ntubagire inama cyangwa ngo ubimenyeshe inzego zibishinzwe kugira ngo ziyahoshe; nta cyo uba umariye uwo muryango utarangwamo amahoro; ariko na none nawe uba wihemukira kubera ko ibiwuberamo bigira ingaruka ku ituze ryawe n’abawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi; bityo tukaba dusabwa guharanira amahoro mu miryango yacu no mu baturanyi bacu."
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye z’uburyo bakwirinda amakimbirane mu miryango yabo n’uruhare rwabo mu kuyakumira mu muryango nyarwanda.
Kinyarwanda
English











