Taliki ya 15, Mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe, akagari ka Nyabikokora, kuri bariyeri ya Police hafatiwe imodoka irimo urumogi rungana ni biro 70Kgs.
Ibi bikaba byabaye ahagana saa tatu nigice zijoro aho imodoka ifite plaque T 608 BTY irimo abitwa Mponda Hussein Hadji w’imyaka 43 akaba ariwe wari umushoferi, Mgulunde Likimani Majariwa wimwaka mirongo ine 40 akaba yari tandiboyi na Ntamukunzi Ezalias wimyaka 29 we akaba umunyarwanda utuye mu murenge wa Gatore akaba ari nawe nyir’urumogi.
Uyu Ntamukunzi Ezalias akaba yashatse no gusimbuka mu ikamyo ngo atoroke ubwo yarabonye upolisi aje yegereye imodoka barimo .
Uru rumoji rwose rukaba rwasanzwe muri cabine yimodoka imbere , biravugwa kandi ko ntamukunzi yapagiriye runo rumogi awitwa inyamugari aho yari aruvanye muri Tanzania akoresheje moto.
Ubu aba bagabo batatu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe n’imodoka, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa polisi mu ntara yiburasirazuba SSP Benoit Nsengiyumva akaba yadutangarije ko hashize iminsi micye nanone hari imodoka ivuye mugihugu cya Tanzania ifatiwemo urumogi.
Senior Superitendent Benoit Nsengiyumva akaba, asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage , kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi, aho babikura hakurya bagamije kubicuruza mu gihugu cyacu.
SSP Nsengiyumva arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











