Abantu batatu bafungiwe ibikorwa bitandukanye bya ruswa bakoreye ahantu hakorerwaga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ku itariki 6 Kamena 2015 mu turere twa Gasabo na Kicukiro.
Ababifungiwe ni Muvunyi wa Karema,uri mu kigero cy’imyaka 33,Kigage Rwesa, ufite imyaka 29, na Birasa Eric Gentil,uri mu kigero cy’imyaka 34.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Muvunyi wa Karema, ubwo yari i Gahanga, mu karere ka Kicukiro, aha akaba ari ahakorerwaga ibizamini by’urushushya rwo gutwara imodoka muri aka karere kuri uwo munsi,yagerageje guha ruswa y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bakoreshaga kandi bari bahagarariye iki gikorwa, kugirango uwo mupolisi azamuheshe uruhushya rwo gutwara imodoka rwa Kategori B adakoze ndetse ngo anatsinde ikizamini kirumuhesha.
CIP Kabanda yavuze ko kuri uriya munsi, Kigage na we yagiye ahaberaga biriya bizamini i Remera, mu karere ka Gasabo, maze abwira abantu babiri bari bamaze gutsindwa ikizamini cyo guparika imodoka kumuha ibihunbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, ababwira ko nibayamuha azabavuganira ku bapolisi bakoreshaga ibyo bizamini maze bakazabaha kubona impushya zo gutwara imodoka za Kategori B bashakaga.
CIP Kabanda yongeyeho ko Kigage yatse buri wese ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’impushya zo gutwara imodoka bari basanganywe.
Yavuze ko Birasa we yahise ayamuhana n’uruhushya rwe rwo gutwara imodoka rwa Kategori A.
CIP Kabanda yavuze ko undi wa kabiri we yahise ajya kuyashaka ariko amaze kumenya ko Kigage yafashwe ntiyagaruka, akaba agishakishwa.
Yavuze ko Kigage na Birasa bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro, naho Muvunyi wa Karema akaba we afungiwe ku ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje.
CIP Kabanda yasobanuye ububi bwa ruswa agira ati,"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugirango bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo,ibi biri mu bishobora kudindiza iterambere ry’igihugu."
Yagize ati,"Uburyo bwo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byarorohejwe, ndetse n’inshuro zo kubikora zarongerewe, abazishaka bakwiye rero kunyura mu nzira zemewe n’amategeko aho gupfusha ubusa ibyabo babiha bariya batekamutwe."
Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, kandi akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











