Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Batatu bafatanywe ibiro 24 by’urumogi, undi afatanwa amaduzeni 124 y’Inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gukangurira Abaturarwanda  kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zabyo; ubu bukangurambaga bukaba bujyana no gufata abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubyishoramo.

Ni muri urwo rwego ku itariki 21 z’uku kwezi Polisi mu karere ka Rubavu yafatanye abantu batatu ibiro 24 by’Urumogi babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko abarufatanywe ari Mukasekuru Judaida, Niyonzima Jean Luc na Kalimunda  Callixte.

Yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi ahagana saa tatu z’ijoro; bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Uwafatanywe inzoga zitujuje ubuziranenge yitwa Niyongabo Jacques. Yafatanywe amaduzeni 124 y’inzoga  z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda zitwa  Chasse Vodka, Coffee Spirit na Blue Sky. Izi nzoga zafatiwe mu rugo iwe mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

CIP Gakwaya yagize ati," Niyonzima na Kalimunda bamaze gufatanwa urwo rumogi rungana n’ibiro 24 bavuze ko bahawe akazi na Mukasekuru ko kurumuvanira aho rwari ruhishwe. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe mu ijinyizwa ryarwo mu gihugu n’itundwa ryarwo."

Mu butumwa bwe yagize ati,"Ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge ntizigera gusa ku muntu ubikora; ahubwo zigera no ku muryango we. Urugero: Iyo umuntu ubifungiwe ari we witaga ku bagize umuryango we; abawugize bahura n’ibibazo by’ubuzima kuko uwabitagaho aba afunzwe. Buri wese aragirwa inama yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera ; kandi akagira uruhare mu  kurwanya ibikorwa byo kubyinjiza mu gihugu no kubicuruza atungira agatoki Polisi ababikora."

Ingingo  ya 594 yo mu Gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  ivuga ko  umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.