Polisi y’u Rwanda ikomeje iperereza kubakoresha amafaranga y’amahimbano cyane cyane mumujyi wa Kigali ubu ikaba yataye muri yombi batatu bakekwaho icyo cyaha dore ko ari icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu
Abafashwe akaba ari Siborurema Marcel w’imyaka 53 y’amavuko Gakwaya Eugene w’imyaka 38 na Simbigwira w’imyaka 26 bakaba bafashwe kuri uyu wagstanu taliki ya 13 Gashyantare bafatirwa Nyabugogo ho mumujyi wa Kigari .
Nk’uko Umuvugizi wa polisi mumujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi abitangaza amakuru yamenyekanye taliki ya 8 gashyantare uyu mwaka aho umucuruzi wa mobile money yayahabwaga ,kui uwo munsi umuntu yabikije ibihumbi ijana na cumi by’amafaranga y’amahimbano nk’uko byagaragajwe na raporo ya MTN.
Supt. Modeste Mbabazi yakomeje asobanura ko uwo wayabikije yahise ajya kuyabikuza kuwundi mucuruzi wa mobile money ako kanya.
Nyuma y’iminsi mike amaze gufatwa ninawe werekanye bagenzi be bakorana bakaza gufatwa kuwa gatanu taliki ya 13 Gashyantare saakumin’ebyiri n’igice za mugitondo aho nyine Nyabugogo bafite inoti 260 za bitanu z’inkorano
Supt. Modeste Mbabazi yagize ati”Turacyakomeje iperereza kuko hari n’abandi bafatanyije nabariya bafashwe
Senior Supt. Eric Kanyabuganza, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyaha bihungabanya ubukungu bw’igihugu muri polisi y’u Rwanda yagize ati” n’ubwo ibyo byaha bitari byagaragara cyane ariko birahari kuko hakiriwe ibirego by’isosiyete ya TGO bityo bitaramutse bishyizwemo imbaraga ngo tubihashye bishobora kuzateza ikibazo mugihugu hose “
Senior Supt. Eric Kanyabuganza, yongeyemo kandi agira ati”Ingamba zitandukanye zarafashwe zirimo guhugura abapolisi bagahabwa ubumenyi buhagije mugukumira ibyo byaha no kubigenzura bakora iperereza aho byabonetse ,kandi ubufatanye bw’inzego zitandukanyen nka za banki burakenewe mukurwanya izo nkozi z’ibibi zikoresha amafaranga y’amahimbano ,za sheki z’impimbano ndetse n’amakarita y’ikorana buhanga
Kinyarwanda
English











