Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Batanu bafatanywe ibiyobyabwenge

Abantu batanu bafatanye ibiyobyabwenge birimo urumogi,chief waragi,kanyanga n’ibikoresho byifashishwaga mu kuyiteka mu mikwabo yakozwe mu duce dutandukanye tw’igihugu ku itariki 8 Mutarama,uyu mwaka.

Abafatashwe ni Emmanuel Habumugisha ,Claudien  Hagenimana,Saidi Uwihanganye, Innocent Tuyishime na Jean Hakuzwemungu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP),Modeste Mbabazi,yavuze ko Habumugisha,utuye mu kagari ka Nyagatovu,mu murenge wa Kimironko, yafatiwe mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo ava mu karere ka Kirehe afite ibiro mirongo itatu na bitatu by’urumogi  mu mifuka

Yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umushoferi wari utwaye imidoko yari arimo.

SP Mbabazi yavuze ko Hagenimana utuye mu kagari ka Masizi ho mu murenge wa Bumbogo yasanganywe ibiro bitanu by’urumogi mu nzu ye.

Polisi yo mu karere ka Rwamagana nayo yafashe Uwihanganye imusanganye udupfunyika duto umunane tw’urumogi mu nzu ye iherereye  mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigabiro naho Tuyishime yafatiwe mu kagari ka Nengo ho mu murenge wa Gisenyi na Polisi ikorera mu karere ka Rubavu imusanganye udupfunyika mirongo irindwi tw’urumogi yari yahishe mu mupira wa moto.

Na none Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yafatanye Habumuremyi litiro indwi za kanyanga n’ingunguru ebyiri yifashishaga mu kuziteka iwe mu rugo mu kagari ka Kabura ho mu murenge wa  Kabarondo.

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare na none kuri uyu munsi yafashe amapaki icumi ya chief waragi na litiro ebyiri za kanyanga ariko abari babifite bariruka.

Abafashwe uko ari batanu bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Remera, Nyagatare, Kabarondo, Kigabiro na Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko, uretse kuba kunywa no kugurisha bene biriya biyobyabwenge kimwe n’ibindi bihanirwa n’amategeko, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa.

Yagize ati,”Simbona impamvu yatuma umuntu ashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu ashobora kwirindwa.”

SP Mbabazi ati,”Uwabinyoye akora ibyaha birimo gufata ku ngufu,ubujura n’urugomo kuko nta bwenge akenshi aba agifite.”

Yavuze ko Habumugisha by’umwihariko afungiwe iki cyaha ku nshuro ya kabiri.