Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Batandatu batawe muri yombi bazira ibyobyabwenge

Taliki ya 9 Mutarama 2015 polisi y’u Rwanda ikorera mukarere ka Gasabo yataye muri yombi abantu batandatu bo mumirenge itandukanye  baregwa icyaha cyo kunywa ndetse no gucuruza  ibiyobyabwenge; undi akaba yafatiwe mukarere ka kayonza.

Abo ni abitwa :

Ndagijimana Alexandre w’imyaka 26 y’amavuko  ukomoka mu karere ka Gasabo  mumurenge wa kinyinya ,mu kagari ka kagugu , akaba yafatanywe ibiro 78 by’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisozi mugihe iperereza rigikomeje.

Hagenimana  Claudien  w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu karere ka Gasabo mumurenge wa Bumbogo mu kagari ka Masiza we yafatanywe ibiro bitanu by’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera,
Mukamurara Ancille w’imyaka 55 y’amavuko ukomoka karere ka gasabo mumurenge wa Gisozi  mu kagari ka musezero yafatanywe litiro eshanu za kanyanga ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisozi,
Ndayambaje innocent w’imyaka  w’imyaka 63 y’amavuko ukomoka mu karere ka gasabo mumurenge wa Kinyinya mukagari ka kagugu yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi ubu akaba nawe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisozi naho uwitwa Musoni JMV w’imyaka 24 y’amavuko yafatanywe udupfunyinya 25 tw’urumogi akaba akomoka mu karere ka Gasabo mumurenge wa Jabana mukagari ka Kabuye akaba afungiye kuri sitasiyo ya polis ya Jabana mugihe iperereza rigikomeza  naho Ndagijimana felicien w’imyaka 63 ukomoka mu karere ka Kayonza  umurenge wa Murundi  mukagari ka Buhabwa yafashwe anyway urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa  Kigali  Superintendent Modeste Mbabazi ,arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage, kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye  n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi kandi  akaba asaba abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Superintendent Mbabazi akaba avuga ko uwo ariwe wese wishoye mugucuruza ibiyobyabwenge azakurikiranwa nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ibi bihano bishobora kwiyongera nk’uko iyi ngingo ikomeza ibivuga aho igira iti ”Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).