Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare, mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge; mu byafashwe bitandukanye harimo urumogi rungana n’ibiro 10 hamwe n’udupfunyika 1193, litiro 20 za kanyanga na mudasobwa igendanwa (laptop) yo mu bwoko bwa DELL.
Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, Polisi yafashe uwitwa Byukusenge Claudine w’imyaka 21 afite udupfunyika 125 tw’urumogi na Pacifique Twizerimana wafatanywe ibiro 10 by’urumogi. ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.
Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Nyabugogo hafatiwe uwitwa Confiance Dukundane w’imyaka 15 afite udupfunyika 10,000 ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Mageragere. Muri Murenge wa Nyarugenge, akagari ka Kiyovu hafatiwe Philbert Bicamumpaka afite udufunyika 68 tw’urumogi we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo hafatiwe uwitwa Françine Mukasikubwabo afite litiro 20 za kanyanga ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarondo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi arasaba abaturage bose gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
SP Mbabazi arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











