Abagabo bane bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda bakaba bakurikiranweho guha ruswa abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera mu muhanda.
Bafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya itariki ya 7 Werurwe 2014 bafatirwa mu muhanda wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo. Bakaba bari bazanye mu Mujyi wa Kigali imizigo itandukanye igizwe n’imifuka y’amakara, imbaho, imifuka y’ ibiribwa birimo umuceri n’indi mizigo.
Nk’uko aba bagabo babyivugira, gushaka guha ruswa abapolisi bakorera mu muhanda byatewe n’amakosa yabo arimo gutwara ibinyabiziga nta byangombwa byuzuye bafite , gupakira ku buryo burenze ubushobozi bw’imodoka ndetse no kuzipakira nabi ku buryo byateza ibibazo birimo impanuka zo mu muhanda.
Umwe muri bo w’imyaka 40 ukomoka mu karere ka Nyaruguru akaba yarafatiwe ahitwa mu Butansinda ho mu karere ka Ruhango yagize ati” Icyangombwa cyanjye cyo gupakira amakara cyari kirengejeho iminsi ibiri, abapolisi bakimara kumpagarika nagerageje kubaha amafaranga ibihumbi bitanu ngo bandeke nkomeze, ariko biba iby’ubusa baramfata”. Naho mugenzi we wavaga mu Karere ka Rusizi ajyanye umuceri mu Mujyi wa Kigali avuga ko nta byangombwa yari afite byo gutwara ibyo bicuruzwa. Akaba avuga nawe ko yagerageje guha abapolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bine ariko agahita atabwa muri yombi.
Abandi babiri nabo bemera icyaha cyo kuba barashatse guha ruswa abapolisi kubera amakosa yabo yo gupakira nabi amakara ndetse no kuba nta byangombwa byuzuye byo gutwara ibinyabiziga bari bafite. Aba bose uko ari bane bariyemerera icyaha cyo gutanga ruswa, bakaba bagira inama bagenzi babo bagifite uwo muco mubi kuwureka, kuko nk’uko babyivugira Polisi iri maso kandi ngo nta nyungu irimo kuko iyo bafashwe bafungwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze ko mu rwego rwo guca burundu ruswa, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho umutwe wihariye muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe kurwanya ruswa.
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda kandi yanashyizeho gahunda yo gukangurira abapolisi aho bakorera hose, uburyo bwo gutanga serivisi nziza ndetse no gukurikirana umupolisi uwo ariwe ushobora kwanduza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda agaragara muri icyo gikorwa kibi cya ruswa.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba uwo ariwe wese kureka ingeso mbi yo gutanga no kwakira ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ikaba inamunga ubukungu bw’igihugu.
Kinyarwanda
English











