Kuri uyu wa Kane atariki ya 18 Ukuboza Polisi yafashe abantu mubihe bitandukanye bashaka gutanga ruswa.
Abafashwe bafatiwe mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Nyamagabe akaba ari Nizeyimana Vincent w’imyaka 36, Habimana Aristide w’imyaka 37, na Nshimiyamana Gariel ufite imyaka 21,bose uko ari 3 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima n’iya Kaduha.
Uyu witwa Nizeyimana Vincent akaba aregwa kuba yashatse guha ruswa y’amafaranga 1000 umupolisi ubwo yacuruzaga imyenda nyabugogo ahatemewe gucururizwa ,mu murenge wa Kimisagara,akagari ka Nyabugogo.
Naho Habimana we akaba ya fashwe ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 100000 nyuma yo gufatirwa Nyabugogo atwaye magendu y’amavuta,naho Nshimiyimana akaba we yafashwe atwaye moto nta ruhushya rwo gutwara afite(perimi) maze ashaka guha umupolisi ibihumbi (2,000) .
Muri uku kwezi ku Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gufa abantu 46 bari mu bikorwa byo gutanga ruswa.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge Senior Superintendent (SSP) Edward Kayitare yashimiye abapolisi bakomeje gukora akazi kabo neza kinyamwuga bakanga kugwa mubishuko n’ibigeragezo bahura nabyo mukazi kabo ka burimunsi.
SSP Kayitare yavuze ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuco wo gutanga ruswa kuku imunga ubukungu bw’igihugu cyane ko utanze ruswa nuyakiriye bahanwa kimwe n’amategeko mu ngingo ya 641:
Gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n‟amategeko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n‟amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











