Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024, ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri.

Ni urugendoshuri bazakorera mu Ntara zose z’u Rwanda rwitabirwa n’abagera kuri 34 bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 12, bakaba bakomoka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, hagamijwe guhuza amasomo bigira mu ishuri n’akazi gakorerwa mu nzego z’ubuyobozi n’ibigo bitandukanye bazasura.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere umuco wo gukumira icyaha binyuze mu bufatanye n’abaturage”, urugendoshuri rw’uyu mwaka rugamije no gufasha abanyeshuri gusobanukirwa ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kugabanya ibyaha. 

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko muri uru ruzinduko rw’icyumweru, abanyeshuri bazasura abafatanyabikorwa batandukanye mu gucunga umutekano kugira ngo babashe gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano muri rusange.

Yagize ati: "Abanyeshuri bazagirana ibiganiro n’abakozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’Intara, uturere n’imirenge, Polisi n’abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano barimo; Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, imboni z’impinduka, amatsinda yo kurwanya ibyaha n’abandi.”

Yavuze ko uru ruzinduko rutegurwa hagamijwe gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa ingamba zifatwa mu gukumira no kugabanya ibyaha.

Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.