Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba Ofisiye 45 bo mu nzego z'umutekano basoje amasomo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abagera kuri 45 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda.

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 11, agenerwa ba Ofisiye bato yerekeranye n’ubuyobozi, yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abo muri Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’ abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Bize amasomo atandukanye bakora  n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi mu bigo bitandukanye.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye abasoje amasomo ku muhate bagaragaje abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu gutekereza, gutegura no gukora birenze ibyo bakoraga.

Yagize ati: “ Imyitwarire, ubuhanga n’ubumenyi mwungukiye mu bikorwa n’imyitozo mumazemo iminsi, bizabagirira akamaro cyane mu nzego mwaturutsemo n’ibigo musanzwe mukorera kuruta uko mwari musanzwe mubikora.”

DIGP Ujeneza yababwiye ko muri iki gihe Isi ikeneye abashinzwe umutekano mu ngeri zose bakoresha ubumenyi n’ubuhanga mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo ihura na byo.

Yababwiye ko Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by'umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko kugira ngo zirusheho guhangana n’ihindagurika ry’abahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yashimiye abasoje amahugurwa disipulini, ubwitange n’ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga.