Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bane batawe muri yombi bafatanywe ibiyobyabwenge bitandukanye

Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu ku itariki ya mbere Nyakanga 2015, mu duce dutandukanye two mu turere twa  Nyagatare,  Gatsibo, Kirehe, maze ifata ibiyobyabwenge bikubiyemo ibiro 80 n’udupfunyika 250 by’urumogi na litiro 105 za Kanyanga.

Urwo rumogi rurimo bule 250 zafatanywe Habihirwe Pontien w’imyaka 36 y’amavuko, akaba yarafatiwe mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, mu kagari ka Kanyangese, ubu akaba afungiye kuri Polisi ikorera mu murenge waho, mu gihe biriya biro 80 by’urumogi byafatiwe mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gatore, akagari ka Rwantonde, rufatanwa Musabyimana Maombi w’imyaka 25 y’amavuko, ubu akaba afungiye kuri Polisi ikorera mu murenge wa Musaza.

Litiro 65 za Kanyanga zo zafatiwe mu rugo rwa Horugaba Corneille, mu kagari ka Gitega, umurenge wa Kiyombe, mu karere ka Nyagata, nawe akaba afungiye kuri polisi ikorera muri uwo murenge; izindi litiro 20 nazo zafatiwe muri Nyagatare, mu murenge wa Rwempasha, zifatwanwa uwitwa Uwajeneza Anita w’imyaka 30 y’amavuko nawe ufungiye kuri Polisi ikorera I Karangazi, mu gihe izindi litiro 20 zafatiwe muri Karangazi, mu kagari ka Ryabega, nyirazo yaratorotse ubu akaba akirimo gushakishwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, Superintendent Pierre Tebuka, yavuze ko kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’urumogi, uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina , kuko nta bwenge aba afite.

Yagize ati: "Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa cyangwa agacuruza byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa".

Ati: "Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge; amafaranga abigurwa apfa ubusa kuko iyo bifashwe byangizwa. Ingaruka zabyo ntizigera gusa ku ubinywa, ubitunda cyangwa ubicuruza, ahubwo bidindiza iterambere ry’umuryango we  n’iry’igihugu muri rusange˝.

SP  Tebuka  yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora kimwe n’ibindi byaha muri rusange.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 igika cya 2 ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.