Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bane bafungiwe kugerageza guha ruswa abapolisi bari ku kazi

Polisi ikorera mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Musanze ndetse na Nyabihu,  ifunze abagabo bane bakurikiranyweho gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi, ahantu hatandukanye muri utwo turere, hose ku italiki ya 16 Nzeli.

Mu karere ka Nyarugenge, ahitwa ku Giticyinyoni  hafatiwe uwitwa Nzanywahimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko ubwo yashakaga guha ruswa y’amafaranga 5000 umupolisi, mu karere ka Kicukiro ho hafatiwe Niyonzima Theogene w’imyaka 39, yashatse guha ruswa y’amafaranga 10,000 umupolisi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

Ahandi ni  mu karere ka Nyabihu, aho Nizeyimana J.Claude yafatanywe inzoga za Blue Sky zitemewe igihe Polisi ihakorera yakoraga umukwabu, nyuma ashaka guha umuplisi ruswa y’amafaranga 100,000 ngo amurekure, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jenda.

Naho mu karere ka Musanze, hafatiwe umushoferi witwa Bahati Gilbert w’imyaka 40 y’amavuko, ashatse guha umupolisi ruswa y’amafaranga 2000 nyuma y’aho basanze imodoka yari atwaye itarakorewe igenzura ry’ubuziranenge, akaba yaragirango bamureke yigendere Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Comissionner of Police(ACP) Celestin Twahirwa , yamaganye abagifite umuco mubi wa ruswa, aho  yagiriye inama abantu ko , igihe ufatiwe mu cyaha cyangwa ibindi bikorwa  bitemewe n’amategeko, ukwiye gutegereza imyanzuro y’amategeko n’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa ngo ukorerwe ibinyuranyije n’amategeko.                                                            

ACP Twahirwa yagize ati:” Dushyize imbere kurwanya ruswa , twashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo hatagira uwijandika muri ruswa wese utunyura mu rihumye.”

Kuri ibi bikorwa kandi,   yashimye ubunyamwuga bw’aba bapolisi maze ahamagarira abaturage muri rusange kwirinda kwaka no kwakira ruswa aho yagize ati:” Iyi ni imwe mu ngamba inama nkuru ya Polisi yabaye mu cyumweru gishize yafashe , by’umwihariko hakaba harashyizweho amatsinda ashinzwe kureba ko nta cyaha cya ruswa kidakurikiranwa.”

Yagize kandi ati:” Ruswa ni ikizira mu gihugu cy’u Rwanda kandi nta mwanya ihafite cyane cyane muri Polisi y’u Rwanda.”

Yarangije avuga ko ruswa ari imbogamizi ku bukungu bw’igihugu kuko igisubiza inyuma mu nzego zose, aho umuntu ahabwa ibyo adafitiye uburenganzira, abandi bakimwa ibyo bafitiye uburenganzira byose biba bijyana no kwica amategeko aba yarashyizweho.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi  bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere ku bapolisi, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa muri Polisi ndetse no mu bandi banyarwanda.