Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bane bafungiwe impushya mpimbano

Frederic Nsengiyumva, Innocent Nshimiyimana na Silas Nsengiyumva bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu karere ka Gatsibo nyuma yaho Polisi ikorera muri aka karere ifatanye buri umwe uruhushya rw’ikinyabiziga mpimbano bavuga ko bagurishijwe na Jean Marie Vianney Musoni.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Chief Inspector of Police (CIP),Emmanuel Kabanda, yavuze ko Nsengiyumva na Nshimiyimana basanzwe bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bafashwe batwaye abagenzi mu gihe  Nsengiyumva,umuvugabutumwa,  yari yitwaye.

Buri wese yavuze ko yaguze urwo uruhushya mpimbano ku bihumbi magana atatu y’u Rwanda.

Nsengiyumva (Umuvugabutumwa),yavuze ko yaguze uru ruhushya mpimbano muri Kanama,umwaka ushize naho aba bandi bavuze ko baziguze mu Kuboza,umwaka ushize.

Uko ari batatu bavuze ko impamvu zabateye kunyura iy’ubusamo ari uko bari bamaze gukorera uruhushya rwo gutwara moto inshuro zirenze imwe batsindwa.

CIP Kabanda yagize ati,’Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu.Nta mpamvu yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishaka rero.”

Yakomeje agira ati,”Abenshi babatwara utwabo bababwira ko bazabagerera aho zitangirwa.Ingorane ni uko bamwe baba bazi ngo ibyo baguze ni impushya zo gutwara ikinyabiziga nyazo kuko baba bababeshya ngo bazivanye muri Polisi.Nta mpamvu yo kwemera gushukwa n’umuntu ngo azagushakira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko urwego ruzitanga rurazwi.”

CIP Kabanda yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakomeje gukora bene ibi byaha aboneraho no gushima abaturage batanze amakuru kuri aba bafunzwe.