Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bane bafatanywe inzoga zitandukanye zitemewe

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kamena mu duce dutandukanye  two mu turere twa Nyagatare na Kamonyi,Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu maze iyifatiramo abantu bane bari bafite ibinyobwa bitandukanye bitemewe birimo litiro 46 za kanyanga, amakarito 4 ya chief warage na litiro 620 za melase, iyi ikaba ikoreshwa mu gutegura inzoga z’inkorano nazo zitemewe.

Ni mu mukwabo wabaye ejo mu rukerera ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze, wabereye mu kagari ka Kazaza, umurenge wa Rwempasha, akarere ka Nyagatare, ubwo abitwa Habinshuti Theogene na  Habineza Jean Bosco, bombi b’imyaka 32 y’amavuko, aho bafatanywe litiro 40 za kanyanga n’amakarito 4 ya chief waragi, ubu bakaba bafungite kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Naho undi mukwabo wabaye ku manywa y’uriya munsi, ku bufatanye bwa Polisi, DASSO n’abaturage, ukabera mu kagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi,  Ntagengwa  Laurent yafatanywe litiro 6 za kanyanga na litiro 300 za melase zo kuyitekamo, mu gihe Mukandori Consolée w’imyaka 48 y’amavuko nawe bamusanganye litiro 320 za melase, ubu bombi bakaba bafungiye kuri poste ya Polisi ya Mugina mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo ,Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, arakangurira abaturage kutanywa, kudatunda no kudacuruza ziriya nzoga, ababwira ko, uretse kuba ari icyaha, ziri ku isonga mu bitera uwazinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, zitera uburwayi uwazinyoye n’amakimbirane mu ngo.

Yagize ati,"Amafaranga yaziguzwe aba apfuye ubusa kuko iyo zifashwe zimenwa,ibi bikaba biteza ubukene mu muryango".

CSP Gashagaza yavuze ko ziri mu bishora urubyiruko mu ngeso mbi nk’ubusambanyi,  bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati,"Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."

Yakanguriye kandi abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi kugirango bakumire  ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke, batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze.