Abantu bane bafatanywe ibiyobyabwenge bitandukanye mu mikwabo yakozwe mu turere twa Nyarugenge ba Kamonyi ku ya 16 Gashyantare.
Abafatiwe muri Nyarugenge ni Mukandamage Thamar, wafatanywe udupfunyika duto tw’urumogi 972 tuzwi ku izina rya bule na Manirafasha Martin,wafatanywe amakarito arindwi ya Chef Warage, n’umufuka wari wuzuyemo izindi.
Mukandamage, w’imyaka 55,yafatiwe mu kagari ka Nzove, ho mu murenge wa Kanyinya, naho Manirafasha akaba yarafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara.
Bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere na Nyamirambo, mu gihe iperereza rikomeje.
Nyiramajyabere Jacqueline n’ Uwiduhaye Bernadette, bo bafatiwe mu wakozwe muri Kamonyi.
Bafatanywe amabule 940 y’urumogi, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt.of Police (SP),Modeste Mbabazi ,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.
Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima".
SP Mbabazi yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Yakanguriye abatugare kutanywa, kudatunda no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











