Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bane bafatanywe bule 271 na litiro 100 za Kanyanga

Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabo ku itariki 25 Mata 2015, mu duce dutandukanye two mu turere twa Nyanza, Nyagatare na Rubavu, maze ifata ibiyobyabwenge bikubiyemo bule 271 z’urumogi na litiro 100 za Kanyanga.

Urwo rumogi rurimo bule 162 zafatanywe Habineza Innocent, 46 zafatanywe Ndayisenga Pierre, 16 zafatanywe Nsengiyumva Juvenal , zikaba zose zarafatiwe mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza. Rurimo kandi bule 47 zafatanywe Irankunda Olive, mu kagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu.

Litiro 100 za Kanyanga zo zafatiwe mu rugo rwa Ntabaringanira Laurent, mu kagari ka Ndama, umurenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare.

Urese Ntabaringanira ugishakishwa, abafashwe uko ari bane, bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Busasamana na Gisenyi, mu gihe iperereza rikomeje. Ibyafashwe nabyo ni ho bibitse, naho ziriya litiro 100 za Kanyanga zibitse kuri sitasiyo ya Karangazi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Senior Supt. of Police (SSP) Francis Muheto, yavuze ko kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’urumogi, uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina , kuko nta bwenge aba afite.

Yagize ati: "Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa cyangwa agacuruza byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa".

Ati: "Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge; amafaranga abigurwa apfa ubusa kuko iyo bifashwe byangizwa. Ingaruka zabyo ntizigera gusa ku ubinywa, ubitunda cyangwa ubicuruza, ahubwo bidindiza iterambere ry’umuryango we  n’iry’igihugu muri rusange˝.

SSP Muheto yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora kimwe n’ibindi byaha muri rusange.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.