Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’iBurasirazuba barangwaho ingeso y’ubusinzi barasabwa gucika kuri uwo muco mubi

Ubu ni ubutumwa butangwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iBurasirazuba, Senior Superitendent Jean Marie Njangwe , nyuma y’aho mu turere tugize iyi ntara mu minsi ishize hagiye hagaragaramo ibikorwa by’urugomo, abantu bahohotera abandi bakabakubita, ndetse bakanabakomeretsa.

Aha urugero rutangwa ni aho kuwa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo mu karere ka Gatsibo, umusore w’imyaka 20, ubu urwariye ku bitaro bya Kiziguro, yakubiswe na bagenzi be babiri.

Nk’uko SSP Njangwe abitangaza, ngo akenshi ibikorwa nk’ibi by’urugomo biterwa no kunywa inzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge, maze bamara kuzisinda bakaboneraho umwanya wo gukora ibyaha bitandukanye birimo no guhohotera uwo ariwe wese kabone n’ubwo baba   badasanzwe bafitanye amakimbirane.

SSP Njangwe akaba asaba ko abantu kureka ubusinzi ndetse bakanacika ku muco mubi w’urugomo ndetse no  kwihorera ahubwo bagashyikiriza ibibazo byabo inzego zibishinzwe zirimo Polisi, inzego z’ibanze cyangwa n’iz’ubutabera kuko kwihanira bitemewe.

SSP Njangwe kandi arasaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, aho yanavuze ko mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi  bakagira umutima wo gutabarana  no gutabariza abari mu kaga.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko ubu ibi bikorwa by’urugomo biri kugabanuka mu ntara, kuko Polisi yakomeje gukangurira abaturage ububi bwo gukorera abandi urugomo kuko abafatiwe mu bikorwa nk’ibi bibagiraho ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo, kuko mu gihe bafashwe bafungwa bityo ubuzima bukahazaharira.

Yasoje kandi anasaba abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge  kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere ndetse no kwibumbira mu mashyirahamwe.